{"id":242,"date":"2014-03-30T15:00:31","date_gmt":"2014-03-30T15:00:31","guid":{"rendered":"http:\/\/rwandansinjylland-fyn.dk\/?p=242"},"modified":"2019-04-06T15:04:29","modified_gmt":"2019-04-06T15:04:29","slug":"danemark-abanyarwandakazi-mu-mwiherero","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rwandansinjylland-fyn.dk\/?p=242","title":{"rendered":"Danemark : Abanyarwandakazi mu mwiherero"},"content":{"rendered":"\n<p><em>Abanyarwandakazi bagera kuri 30 bahuriye hamwe mu cyumweru gishize mu biganiro bibafasha kugira no gukomera ku muco no kubaho neza, mu nsanganyamatsiko yagiraga iti &#8221; Imibereho mu mico ibiri&#8221;.<\/em><\/p>\n\n\n\n<p>Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jackiline Hansen, Perezida w\u2019Ishyirahamwe ry\u2019Abanyarwanda baba muri Danemark mu duce twa Jylland na Fyn (JRF), yagize ati &#8220;Abanyarwanda n\u2019inshuti zabo batuye muri Denmark barahuye mu mwiherero wamaze iminsi ine mu minsi ishize, bishingiye ku mihigo y\u2019Abategarugori bagize RJF biyemeje. Mu byaganiriweho bwa mbere ni ukwiga ku cyakomeza umubano mwiza n\u2019ubumwe mu Banyarwanda ndetse n\u2019inshuti za bo muri rusange.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Jackiline yavuze ko guhura byari ngombwa mu guha inyigisho ku muco abana b\u2019ababyeyi b\u2019Abanyarwanda baba mu mahanga.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati &#8220;Twasanze ko abana bacu bavukira cyangwa bagakurira mu mahanga, bahura n\u2019ikibazo cy\u2019imico ibiri, aho ababyeyi b\u2019aho bakomoka n\u2019aho bavukiye cyangwa bakuriye, bikaba ari ishingano zacu nk\u2019ababyeyi ko twakwiga tukanakurikirana ubuzima bw\u2019abo bana bacu kugira ngo tubashe kubashyigikira bikwiye bakiri bato, kubafasha kwiyubaka, kwigira no kwigirirara icyizere bakamenye abo ari bo, n\u2019aho bakomoka (identit\u00e9). Byari birimo no guhura tukamenyana bitari ibyo kuri internet na telefone gusa.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu biganiro bagize bafashe ingigisho zimwe zijyanye n\u2019umubiri kuva mu mavuko kugeza mu gucura na nyuma yo gucura, uko imisemburo ihinduka mu mubiri bikurikije imyaka&nbsp;; inyigisho zitangwa n\u2019umuhanga mu by\u2019imyororokere n\u2019imikorere y\u2019ibitsina, Eva Damsgaard (Gynecologist and Sexeducator).<\/p>\n\n\n\n<p>Hatanzwe ikiganiro ku byerekeranye ni byo abana bigishwa mu mashuri bijyanye n\u2019ibitsina n\u2019uruhare rw\u00b4ababyeyi mu kuganira n\u2019abana.<\/p>\n\n\n\n<p>Eva Damsgaard yerekanye ko izi nyigisho zikenewe kandi ko atari guhemukira abana ahubwo zibafasha mu buzima bwa bo bwa buri munsi, haba mu kwimenya no kwirinda n\u2019ibindi.<\/p>\n\n\n\n<p>Iki kiganiro cyafunguye ibiganiro hagati y\u2019urubyiruko n\u2019ababyeyi bari aho mu buryo bwo kungurana inama mu biganiro ubundi bitajya bivugwa hagati ya bo.<\/p>\n\n\n\n<p>Eva Damsgaard yabakanguriye kwita ku mirire myiza, gukora siporo n\u2019ibindi bifitiye umubiri akamaro buri munsi, ikindi kandi bakirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.<\/p>\n\n\n\n<p>Peruth Pedersen, nawe yatanze ikiganiro ku mirire myiza, imiti, imyitoza ngororangingo, isuku mu byokurya no kubitegura mu gikoni.<\/p>\n\n\n\n<p>Abo babyeyi banibukijwe ko bagomba kubyara abo bashoboye kurera no kubaha uburere nyabwo buboneye umwana.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Kwirinda ibyabahindurira umuco<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Ikindi kiganiro cyatanzwe na Jackiline Hansen kijyanye n\u2019ukuntu ibinyamakuru n\u2019ikoranabuhanga bidakoreshejwe neza bishobora guhindura imyumvire mu bijyanye n\u2019umuco nyarwanda n\u2019umuco w\u2019aho batuye muri Danemark.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu bindi byavugiwe muri icyo kiganiro ni uburyo bwakwigwaho mu guteza imbere imiryango n\u2019ibihugu byombi, no kuba umuturage ntangarugero wubaha umuco w\u2019aho atuye mwiza, hakanakomezwa uwakavukire mwiza bikamuviramo inyungu yo kubana n\u2019abandi neza afite ishema aho yaba ari hose.<\/p>\n\n\n\n<p>Leonida Nielsen, Umyarwandakazi umaze imyaka irenga 30 akora mu kigo gishakira abantu akazi, nawe yakanguriye bagenzi be ibijyanye n\u2019imikorere n\u2019imyitwarire n\u2019amwe mu mategeko y\u2019akazi muri Danemark.<\/p>\n\n\n\n<p>Sabrina Umutoni, yigishije kubyina abitabiriye umwiherero aho yerekanye ko imbyino za kinyarwanda ari kimwe mu biranga umuco uhuza abantu mu Rwanda, kandi urimo n\u2019inyigisho ziwuherekeje.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu gusoza uyu mwiherero, umushyitsi mukuru Visi Meya (Vice Mayor ushizwe umuco n\u2019abaturage, Bwana Dan J\u00f8rgense Arnl\u00f8v, yafashe ijambo agira ati \u00ab&nbsp;Nkurikije ibyo nunvise ni byo nabonye iki gikorwa kirakomeye kandi n\u2019icyagaciro&nbsp;\u00bb.<\/p>\n\n\n\n<p>Yashimiye cyane umuryango wa RJF ati \u201cibyo mukora nina byo dukangurira abaturage, kandi asezeranya abanyamuryango ko ubutaha habayeho ikindi gikorwa nk\u2019icyo azakigaramo uruhare runini, asoza akomeza kubifuriza kuba intangarugero muri uwo mujyi.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Bwana Reuben Mugisha wari uhagarariye Ambasade yatanze ubutumwa yari yatumwe na Nyakubahwa Ambasader w\u2019u Rwanda muri Nordic, Venetia Subudandi, asaba ko ibikorwa nk\u2019ibyo yioboneye bitahagararira aho kandi byakwagurwa bikagera n\u2019ahandi muri za Diaspora nyarwanda ndetse no mu Rwanda<\/p>\n\n\n\n<p>Uyu Mwiherero ukaba wari witabiriwe n\u2019abantu bagera kuri 32 bari baturutse kure abenshi bavuye mu birometero 480.<\/p>\n\n\n\n<p>Hifujwe ko iki gikorwa cyajya kiba byibura kane mu mwaka, abari aho bahavuye bashinze itorero rya kinyarwanda rizajya ribyina.<\/p>\n\n\n\n<p>Abateguye uyu mwiherero bashimiye abantu bose bitabiriye kandi bagakora uko bashoboye ngo iminsi 4 bamaranye bayungukemo byinshi.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>karirimaigihe@gmail.com<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abanyarwandakazi bagera kuri 30 bahuriye hamwe mu cyumweru gishize mu biganiro bibafasha kugira no gukomera ku muco no kubaho neza, mu nsanganyamatsiko yagiraga iti &#8221; Imibereho mu mico ibiri&#8221;. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jackiline Hansen, Perezida w\u2019Ishyirahamwe ry\u2019Abanyarwanda baba&#8230; <a class=\"direadmore\" href=\"https:\/\/rwandansinjylland-fyn.dk\/?p=242\"> Continue Reading&#8230;<\/a><\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-242","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-news"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rwandansinjylland-fyn.dk\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/242","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rwandansinjylland-fyn.dk\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rwandansinjylland-fyn.dk\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rwandansinjylland-fyn.dk\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rwandansinjylland-fyn.dk\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=242"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/rwandansinjylland-fyn.dk\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/242\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":243,"href":"https:\/\/rwandansinjylland-fyn.dk\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/242\/revisions\/243"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rwandansinjylland-fyn.dk\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=242"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rwandansinjylland-fyn.dk\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=242"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rwandansinjylland-fyn.dk\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=242"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}