Danemark : Abanyarwandakazi mu mwiherero
April 6, 2019
Abanyarwandakazi bagera kuri 30 bahuriye hamwe mu cyumweru gishize mu biganiro bibafasha kugira no gukomera ku muco no kubaho neza, mu nsanganyamatsiko yagiraga iti ” Imibereho mu mico ibiri”.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jackiline Hansen, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Danemark mu duce twa Jylland na Fyn (JRF), yagize ati “Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Denmark barahuye mu mwiherero wamaze iminsi ine mu minsi ishize, bishingiye ku mihigo y’Abategarugori bagize RJF biyemeje. Mu byaganiriweho bwa mbere ni ukwiga ku cyakomeza umubano mwiza n’ubumwe mu Banyarwanda ndetse n’inshuti za bo muri rusange.”
Jackiline yavuze ko guhura byari ngombwa mu guha inyigisho ku muco abana b’ababyeyi b’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Yagize ati “Twasanze ko abana bacu bavukira cyangwa bagakurira mu mahanga, bahura n’ikibazo cy’imico ibiri, aho ababyeyi b’aho bakomoka n’aho bavukiye cyangwa bakuriye, bikaba ari ishingano zacu nk’ababyeyi ko twakwiga tukanakurikirana ubuzima bw’abo bana bacu kugira ngo tubashe kubashyigikira bikwiye bakiri bato, kubafasha kwiyubaka, kwigira no kwigirirara icyizere bakamenye abo ari bo, n’aho bakomoka (identité). Byari birimo no guhura tukamenyana bitari ibyo kuri internet na telefone gusa.
Mu biganiro bagize bafashe ingigisho zimwe zijyanye n’umubiri kuva mu mavuko kugeza mu gucura na nyuma yo gucura, uko imisemburo ihinduka mu mubiri bikurikije imyaka ; inyigisho zitangwa n’umuhanga mu by’imyororokere n’imikorere y’ibitsina, Eva Damsgaard (Gynecologist and Sexeducator).
Hatanzwe ikiganiro ku byerekeranye ni byo abana bigishwa mu mashuri bijyanye n’ibitsina n’uruhare rw´ababyeyi mu kuganira n’abana.
Eva Damsgaard yerekanye ko izi nyigisho zikenewe kandi ko atari guhemukira abana ahubwo zibafasha mu buzima bwa bo bwa buri munsi, haba mu kwimenya no kwirinda n’ibindi.
Iki kiganiro cyafunguye ibiganiro hagati y’urubyiruko n’ababyeyi bari aho mu buryo bwo kungurana inama mu biganiro ubundi bitajya bivugwa hagati ya bo.
Eva Damsgaard yabakanguriye kwita ku mirire myiza, gukora siporo n’ibindi bifitiye umubiri akamaro buri munsi, ikindi kandi bakirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Peruth Pedersen, nawe yatanze ikiganiro ku mirire myiza, imiti, imyitoza ngororangingo, isuku mu byokurya no kubitegura mu gikoni.
Abo babyeyi banibukijwe ko bagomba kubyara abo bashoboye kurera no kubaha uburere nyabwo buboneye umwana.
Kwirinda ibyabahindurira umuco
Ikindi kiganiro cyatanzwe na Jackiline Hansen kijyanye n’ukuntu ibinyamakuru n’ikoranabuhanga bidakoreshejwe neza bishobora guhindura imyumvire mu bijyanye n’umuco nyarwanda n’umuco w’aho batuye muri Danemark.
Mu bindi byavugiwe muri icyo kiganiro ni uburyo bwakwigwaho mu guteza imbere imiryango n’ibihugu byombi, no kuba umuturage ntangarugero wubaha umuco w’aho atuye mwiza, hakanakomezwa uwakavukire mwiza bikamuviramo inyungu yo kubana n’abandi neza afite ishema aho yaba ari hose.
Leonida Nielsen, Umyarwandakazi umaze imyaka irenga 30 akora mu kigo gishakira abantu akazi, nawe yakanguriye bagenzi be ibijyanye n’imikorere n’imyitwarire n’amwe mu mategeko y’akazi muri Danemark.
Sabrina Umutoni, yigishije kubyina abitabiriye umwiherero aho yerekanye ko imbyino za kinyarwanda ari kimwe mu biranga umuco uhuza abantu mu Rwanda, kandi urimo n’inyigisho ziwuherekeje.
Mu gusoza uyu mwiherero, umushyitsi mukuru Visi Meya (Vice Mayor ushizwe umuco n’abaturage, Bwana Dan Jørgense Arnløv, yafashe ijambo agira ati « Nkurikije ibyo nunvise ni byo nabonye iki gikorwa kirakomeye kandi n’icyagaciro ».
Yashimiye cyane umuryango wa RJF ati “ibyo mukora nina byo dukangurira abaturage, kandi asezeranya abanyamuryango ko ubutaha habayeho ikindi gikorwa nk’icyo azakigaramo uruhare runini, asoza akomeza kubifuriza kuba intangarugero muri uwo mujyi.”
Bwana Reuben Mugisha wari uhagarariye Ambasade yatanze ubutumwa yari yatumwe na Nyakubahwa Ambasader w’u Rwanda muri Nordic, Venetia Subudandi, asaba ko ibikorwa nk’ibyo yioboneye bitahagararira aho kandi byakwagurwa bikagera n’ahandi muri za Diaspora nyarwanda ndetse no mu Rwanda
Uyu Mwiherero ukaba wari witabiriwe n’abantu bagera kuri 32 bari baturutse kure abenshi bavuye mu birometero 480.
Hifujwe ko iki gikorwa cyajya kiba byibura kane mu mwaka, abari aho bahavuye bashinze itorero rya kinyarwanda rizajya ribyina.
Abateguye uyu mwiherero bashimiye abantu bose bitabiriye kandi bagakora uko bashoboye ngo iminsi 4 bamaranye bayungukemo byinshi.
karirimaigihe@gmail.com











