Ubutumwa bwa Ambasaderi ku Isabukuru ya 50 ya Independence ni ya 18 y’Umunsi wo Kwibohoza
April 6, 2019
E M B A S S Y O F T H E R E P U B L I C O F R W A N D A
¨
S T O C K H O L M
UBUTUMWA BWO KWIFURIZA ABANYARWANDA BOSE BATUYE MURI NORDIC COUNTRIES UMUNSI MWIZA WO KWIZIHIZA:
ISABUKURU YA 50 Y’UBWIGENGE
NI
ISABUKURU YA 18 Y’UMUNSI WO KWIBOHOZA
Bavandimwe, Banyarwanda mwese mutuye muri Nordic countries:
(Denmark, Finland, Iceland, Norway, Sweden)
1. Kuri uyu munsi wa 1 July 2012, mu Rwanda barizihiza Isabukuru ya 50 y’Ubwigenge u Rwanda rwabonye muri 1962. Na none kuri uyu munsi harizihizwa Isabukuru ya 18 y’Umunsi wo kwibohoza (Liberation Day) wari usanzwe wizihizwa tariki ya 4 July.
2. Mw’izina rya Leta y’u Rwanda mpagarariye, n’irya Abanyarwanda bagenzi bacu bari mu rwatubyaye, no mw’izina ryange bwite, nagirango mbifurize mwese amahoro n’amahirwe, ubumwe n’urukundo muri iki gihe twizihiza isabukuru z’Iminsi ibiri y’Ingenzi mu mateka y’igihugu cyacu cy’u Rwanda.
3.Uyu munsi ubabere mwese uw’ibyishimo n’ibirori aho muri hose. Iki gihe kandi kitubere icyo gusubiza amaso inyuma no kuzirikana ndetse no kunenga amateka mabi yaranze igihugu cyacu. Twishimire ibyiza igihugu cyacu kimaze kugeraho muri iyi myaka 18 ishize; mw’itera mbere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza muri rusange. Inzira iracyari ndende ariko u Rwanda rufite icyerekezo (vision) cy’aho rugana – ruratera imbere nta guhuzagurika.
4. Bavandimwe ndagirango nkoreshe aka kanya nongere kubibutsa gukomeza kugira uruhare mu itera mbere ry’igihugu cyanyu, mushora imari yanyu mu bikorwa by’iterambere mu Rwanda, munatanga inkunga y’ubumenyi mufite mu myuga inyuranye .
5.Mukomezekandi no kwiteza imbere muri ibi bihugu mutuyemo, murangwe n’urukundo n’ubusabäne ,ubumwe n’ubwiyunge hagati yanyu.
Nongeye kubashimira.
Mugire amahoro y’Imana.
Venetia Sebudandi
Ambasaderi wu Rwanda muri Nordic countries
Stockholm, 1 July 2012











