Rwandans in Jylland-Fyn Denmark
Slider

News

INAMA YA DIASPORANYARWANDA MURI JYLLAND NA FYN YO KUWA 09-06-2012

Inama rusange ya Diasporanyarwanda Jylland na Fyn.

kuwagatandatu saa munani z’amankwa habaye inama rusenge ya banyarwanda na abanyanyarwandakazi
batuye muri Jylland na Fyn, bahuriye mumuryango Rwandans in Jylland -Fyn. Iyo nama ikaba yarahamagajwe na Madame Jackiline Hansen ariwe Muyobozi mukuru
wuyu muryango Nyarwanda. Iyo nama yitabiriwe n’abantu beshyi cyane.

Inama yatangizwe n’isengesho ryo gusaba Imana Rurema ko ariyo iba umuyobozi mukuru wiyo nama. Madame Jackiline yatangiye ashimira abanyamuryango
baribaturutse imbande zose, nkoko bizwi neza ko Jylland kubwayo ifite ubuso kilometero kare 29. 777(km2) na fyn ikaba ifite ubuso kilomero kare 2.984(km2) ibyo bikaba
byerekana ubushake, urukundo , ishyaka n’ubumwe abanyarwanda batuye muri cyo gice bafite. Madame Jackiline yakomeje ashyimira abayobozi bagenzi be mubwitange nu bufatanye barekanye mukubaka uyumuryango wabo.

Bimwe Kumurongo w’ibyavuzweho kuruwo munsi har’ukureberahamwe ibyakozwe na komite nyobozi kuva
itowe, kumenyesha inama rusange ibyavugiwe mucyiganiro Ambassador
w’Urwanda mu bihugu bya Nordic, Madame Venetia Sebudandi yagiranye
nabanyanda batuye Denmark ubwo aherutse kubasura kw’itariki 12-05-2012. Inama
rusange yakiriye neza ubwo butumwa bwa nyakubahwa Ambassador yagejeje
kubanyarwanda, kandi yashimishijwe nuko Ambassador yishimiye uyumuryongo kandi akaba yariyemeje kuwusura igihe cyose
abonye umwanya nigihe cyose umuryango uzaba ukora kandi ukaba wanamutumira.

Iyindi mu ngingo nyamukuru yari mubyavuzweho kuruwo munsi ni status
y’ umuryango. Aba nyamuryango bitabiriye iyo nama bishimiye kubona ko komite
nyobozi munshingano yihaye harimo kwandika status bikaba byarakozwe mu gihe gito cyane. Inama
rusange yagejejweho status. Nyuma yogusomerwa ibikubiye muri status namategeko
agomba kugenga umuryango, inama rusange yishimiye status namategeko muri
rusange, babyemeza hatavuyemo n’umwe.

Iyindi ntambwe Komite nyobozi yagezeho n’ugushyiraho
urubuga(hjemmeside) rw’umuryango aho buri munyamuryango cyangwe undi muntu wese
yasanga ibikorwa byumuryango n’amakuru atandukanye. Ababishaka bakaba bahandi
nibitekerezo bafite byateza imbere umuryango n’igihugu cyabo.

Kubera ibikorwa biri sociale, n’ibindi bikorwa biteza umuryango imbere,
abanyamuryango biyimeje gutanga buri wese umusanzu, no kugya bitanga igihe
bibaye ngombwa.

Inama yaranzwe no kungurana ibitekerezo, kuzuzuzanya no gufashanya. Komite nyobozi irashimira cyane abitanze bose mubikorwa bitandukanye byatumemye inama igenda neza. kubw’umwihariko Komite nyobozi irashimira cyane cyane inshuntiy’Urwanda Søren Mikkelsen k’ubwitangye n’urukundo ahorana mugushyigikira umuryango.

Inama yubutaha izaba mumpere y’u mukwa cumi nakumwe
kwitariki izagenwa numuyobozi wa Rwandansdiaspora Jylland-Fyn: Madame Jackiline
Hansen.

Have any Question or Comment?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *